Akenshi nk'abantu bitewe n'ukuntu ubuzima muri iyi minsi busa n'ubugoye, usanga ari ubuzima budusaba gukora cyane ndetse no kuba maso, kugirango tuzagere ku iterambere twifuza. Umuntu ugera kuntsinzi akayisigasira, ni umuntu ufite ubuzima buri kumurongo butajagaraye. Ese ujya wibaza ibyo wakora kugirango imitekererze cg mindset yawe irusheho kwaguka? Uyu munsi twabiguteguriye:
1. Kubyuka kare:
Haranira byibuze kutarenza saa kumi nimwe(5AM) za mugitondo ukiryamye. Byuka woge mumaso, woze amenyo, woge mumutwe kandi usenge Imana, uyereke ko uyishimira ibyo ufite ubu. Yereke ko ushimira ibyo ufite byose, ushimire Imana kubw'ibyishimo byawe iguha mubuzima, itsinzi yawe wagezeho, kandi ubikorane kwizera byimazeyo. Garagaza kwizera Imana mubikorwa byawe kandi wiyemeze gukora neza. Nyuma yibyo, wakoga umubiri wose wumva indirimbo nziza ukunda muri terefone yawe. Muri icyo gitondo ntuzibagirwe gufata byibuze iminota icumi yo kwitekerezaho.
2. Kwibwira amagambo meza:
Ntukabure gutekereza no kwiyaturiraho ibyiza. Amwe mumagambo(Quotes) wazibona hano kurubuga rwacu. Niba bishoboka, ushobora kumanika impapuro zanditseho ayo magambo mucyumba cyawe, handitseho amagambo atinyura. Igihe cyose utsinzwe mubuzima, ongera some ayo magambo, ndabizi bizaguha imbaraga zo kudacika intege,uhaguruke maze wongere ugerageze;Try to fail, not fail to try.
3. Iga kuvuga igihe biri ngombwa:
Vuga gusa igihe bibaye ngombwa, ntugashyuhire kuvuga. Ntukajye impaka, nta kuvugana n'abantu bafite amagambo y'ubugoryi. Vuga gake, nta kuvuga nabi, nta kwigaragaza ko uri mwiza kurenza abandi. , cyangwa ngo utume abantu bamenya ibyawe byose. Cecekesha ubwenge bwawe, ahubwo imirimo, n'ibitekerezo bishingiye kubikorwa abe aribyo bikuranga.
4. Ita kuntego zawe:
Intego kuyigeraho bisaba kuyikoraho imyaka myinshi yo gukora cyane. Ariko ubu urabona ko wataye imyaka myinshi mubitakubaka, bituma utinda kuzigeraho. Ubu uri kubona ntacyo wabikoraho; Ok sawa! Noneho ongera ufate amezi abiri cg amasaha 200 wongere wite kuri izo nzozi zawe utekereza. Ngaho ha amezi abiri gusa ibyo uri gukora bikanga; Byumve, ubikore ubishaka kandi wishimye, maze urebe umusaruro.
5. Fata akanya ujye utekereza impano y'ubuzima:
Inshuro eshatu kumunsi: saa kumi nimwe za mugitondo ubyutse, saa kumi n'ebyiri z'umugoroba na saa tatu zijoro. Tekereza(Meditate) mugihe cy'iminota itanu ku mbaraga ufite(energy), imbaraga ziri mu mubiri wawe, tekereza ukuntu umubiri wawe ukora uhereye ku ino rito ry'ikirenge cyawe kugeza hejuru kumutwe wawe. Ibaze koko, reba ukuntu system ikora koko!!! Tekerza ukuntu bihora bitembamo amaraso umubiri wose koko!!! Ibyo byose byuzuza umubiri wawe maze ukagira ubuzima buzima. Umva muri wowe uko utunyangingo(cellule) twose tw'umubiri wawe turi gukora hanyuma utekereze!!! - "Ubu ni ubuzima, butuma nshobora gukora, kubaho, kurwana no kwitegereza ubuzima." Ntukeneye gutekereza ibibazo bindi ufite, ahubwo muri uko kubitekereza, mwenyura wishimire iyo mpano ufite. Funga amaso urebe ibigukomeza n'imbaraga ufite kugeza igihe ibindi bitekerezo cyangwa ibindi bintu utekereza byabaye byose bizaba zeru. Refresh your mind now!!!
6. Bwije ukoze ikihe kintu kiza?
Wikwiregura, wikwishinja, ahubwo guhera ubu haranira gusa gukora ibikorwa byiza niyo waba utamerewe neza. Urukundo rwawe, abandi bararukeneye. Ibaze: "Ni ikihe kintu cyiza nshobora gukora?" "Ni iki kigomba gukorwa?" Wongere wibaze uti: "Nihe nakoze amakosa? Sinzigera nsubiramo ibi."
7. Soma Bibiliya(Ibyanditswe byera by'Imana):
Fata Bibiliya cyangwa ikindi gitabo cy'Umwuka, somamo imirongo mike cg igitekerezo, uhasome inshuro ebyiri, andika kurupapuro cg mu ikayi icyo ukuyemo hanyuma ugerageze kubihuza n'ubu buzima; maze wibaze uti "Nabishyira mubikorwa ute?"
8. Fata umwanzuro:
Twabonye ko ukwiye kuvuga igihe bibaye ngombwa, ariko mugufata imyanzuro, ntukifate. Fata icyemezo cyawe, ufate ibyemezo bikaze, ntutinde mugihe utekereje gukora umurimo uwo ariwo wose wingenzi, bikore ako kanya. Kandi ntugahishe ibigutera ubwoba mugihe uri ahafatirwa ibyemezo, nyamara bishobora kwirindwa.
9. Iga gukoresha imbuga nkoranyambaga:
Koresha imbuga nkoranyambaga gusa mukwiyungura ubumenyi yaba ubusanzwe cg ubw'umwuka, mu bumenyi bw'ibyo ushaka kuzakora, gushakaho amagambo meza, mu ngendo(kumenya ahantu), kwiga, guseka, no gusoma ibintu nk'ibi twandika.
Izi nama nuzikurikiza uzagira ubuzima bwiza, Kandi uzarushaho waguka ushimwa n'Imana ndetse n'abantu. Urashoboye, uratekereza, uzi gufata umwanzuro, ngaho hesha agaciro ubuzima bwawe. IMBERE HEZA HARI MUBIGANZA BYAWE!!!