Mu rugendo rwo kwiteza imbere mu kazi, mu mishinga yawe cyangwa gushaka akazi, network yawe ni kimwe mu bikoresho bikomeye ushobora gukoresha kugira ngo ubone amahirwe mashya. Uyu munsi turavuga ku buryo wakoresha abantu uzi kugira ngo utere imbere mu buryo bworoshye kandi bufatika. Reka twigane:
1. Menya Network Yawe
Network yawe igizwe n'abantu bose uzi cyangwa bahura nawe mu buryo butandukanye:Abantu bakwegereye:aba harimo inshuti, abo mwize hamwe, abo mwakoranaga, abavandimwe bawe, n'abandi.
Abantu uhura nabo rimwe na rimwe: Aba ni ba bandi muhurira kuri Social media, nka LinkedIn connections, abo muhurira mu mahugurwa cyangwa inama, n'abandi muhuje career.
Icy'ingenzi ni ukumenya neza abantu uri kumwe na bo, kuko bashobora kuba umuyoboro w'amahirwe atandukanye.
2. Uko Network Igufasha
Network ikora neza iyo uyikoresheje neza. uti gute?
↦ 80% by'abantu babona Akazi cyangwa amahirwe mashya, abenshi babibona babikesha abantu baziranye bagiye babarangira.
↦ Hari aho utazi neza hari amahirwe, ariko umuntu muziranye ashobora kumenya aho amahirwe ari akakurangira. Ntujya ubona kenshi ko umuntu ukora muri Company/Ikigo runaka, iyo bagiye gushyiramo abandi bakozi, iyo muziranye musanzwe muvugana, ntahita aguha amakuru? Ako niko kamaro ka Network.
3. Uko Wakoresha Network Neza
Hano hari intambwe/tips zoroshye kandi zizamura amahirwe yawe:Ereka abantu ibyo ukora/uzi cyangwa ibyo ushaka: bishyire muri bio/Description yawe cyangwa kuri status za Social media zawe.
Jya usaba inama, aho gusaba akazi gusa: Ereka abandi ko ushaka inama, bibagaragariza ko ufite ubushake bwo kwiga no gukura.
Shyigikira abandi: kora comment, like cyangwa share kubyo abandi bandika, bituma nawe wibukwa kandi bakabona ko uri active; uwomuba mubaye inshuti.
4. Shyiraho "Personal Brand" muri Network Yawe
Gira isura nziza kandi ituma wibukwa:↪ Ujye ushyiraho posts kuri platform zawe zifite agaciro kandi zigaragaza ubumenyi bwawe.
↪ Tangiza ibiganiro bigaragara professional kubantu bakurusha Experience, bivuga kuri career yawe kandi bibe bishishikaje.
↪ Shaka mentors cyangwa abantu bafite experience kurusha wowe ushobora kwigira ku byo bakoze.
Inama y'ingenzi:
Network ntabwo ari urutonde rw'abantu muziranye gusa; ni uburyo bwo kubaka ubushobozi bwawe, kubona amahirwe, no kwigira ku bandi. Iyo uyikoresheje neza kandi ukagaragaza isura nziza, amahirwe ntazabura kukugeraho!