Mu gihe cyo gushaka akazi, abantu benshi bibwira ko CV ari ryo pfundo ryo kugera ku nzozi zabo. Ni byo koko, CV ifite akamaro kanini, ariko siyo ifata umwanzuro wa nyuma. Umukoresha ahora ashaka kureba byinshi birenze ibyo wanditse ku mpapuro. Ahari haracyagaragara ikintu cy'ingenzi cyane: imyitwarire yawe.
Umuntu ushobora kuba afite impamyabumenyi nziza, CV yuzuye neza, ariko iyo agaragaje imyitwarire mibi ku munsi wa mbere, bishobora gusenya amahirwe ye yose. Ibaze gato: umukozi mushya utinda ku kazi, udafite icyizere cyangwa uvuga nabi ku bantu bamuzengurutse, yaba afite ejo hazaza mu mwuga(career) we?
Imyitwarire abatanga akazi bashyira imbere
1. Kwigirira icyizere (Self-confidence)
Abatanga akazi bakunda kubona umuntu wiyemera mu buryo bwiza, ugaragara ko azi ibyo avuga kandi udatinya gusubiza ibibazo. Icyizere gituma abandi bakubonamo ubushobozi, ndetse kikakongerera amahirwe yo kwizerwa.
2. Kugira imyifatire nziza (Positive attitude)
Abantu bifuza gukorana n'umukozi ugaragaza ubushake bwo kwiga, ukunda gukorana n'abandi kandi uharanira ibisubizo aho kwirirwa anenga. Kugira umutima mwiza no kunyurwa, ni ibintu bikurura abakoresha cyane kurusha uko ubitekereza.
3. Ubunyangamugayo (Integrity)
Ubunyangamugayo ni bwo shingiro rw'umwuga(career) wose. Umukozi w'inyangamugayo akora ibyo yemeye, akirinda kubeshya cyangwa kubaka isura idahari mu nyandiko(CV, Letter) ze. Umukoresha wese arashaka umuntu ashobora kwizera 100%.
4. Kumenya kwitwara neza (Professionalism)
Uburyo wambara, uvuga, ndetse n'uko witwara imbere y'abandi byose bigira icyo bivuga ku mwuga(career) wawe. Uwitwara nk'umunyamwuga, n'ubwo yaba akiri mushya, aba yerekanye ko ashoboye kandi ko yiteguye inshingano.
Urugero rugaragaza ukuri
Tekereza abakandida babiri bafite CV isa neza. Umwe aje agaragara neza, avuga mu buryo butuje kandi agaragaza icyizere. Undi aje asa nk'udatekanye, avuga nabi, ndetse asa n'utiteguye. Umukoresha agira ati: “N'ubwo bombi bafite ubumenyi, uwo wambere ni we nakwizera.”
Ibi birerekana ko imyitwarire ishobora guhindura byinshi kurusha CV.
Inama kuri wowe niba ushaka kwiyubaka
Niba ushaka gukora itandukaniro, fata akanya wandike imyitwarire 3 ugomba kunoza mu buzima bwawe. Byaba ari uburyo uvugamo, uko wambara cyangwa uko wihagararaho mu bantu. Uko ushyira mu bikorwa ibi, niko uba urushaho kwiyubaka nk'umukozi ushoboye.
Ubutumwa bw'ingenzi
Mu kazi akariko kose, amashuri waba warize ayariyo yose, hari ubutumwa bukomeye ugomba kuzirikana: "Imyitwarire niyo itangira kukuvugira mbere y'uko CV ivugwa."
Niba ushaka akazi cyangwa ushaka kuramba mu kazi ufite, tangira wiyubake mu buryo wigaragaza, kuko niko kuri kwa mbere abakoresha bose bareba.