Akazi cyangwa kubona amahirwe ni intambwe ya mbere, ariko gukomeza ako kazi no kukabyaza amahirwe menshi ni urugendo rurenzeho. Iyo utitwararitse, ushobora kubona akazi ariko ukagatakaza vuba. Ariko iyo wubaka umuco n'imyitwarire myiza, akazi kaguhindurira ubuzima, kakaguha amahirwe yo kuzamuka kurushaho.
1. Imyitwarire Ikurinda Gutsindwa Nyuma yo Kubona Akazi
Hari ibintu bike ariko by'ingenzi bigufasha kugumana akazi no kukabyaza umusaruro:Discipline (imyitwarire myiza): Kubahiriza amategeko y'akazi, gukora ibyo usabwa neza no kwirinda amakosa ashingiye ku burangare.
Teamwork (gukorana n'abandi): Kumenya gufatanya no kubaha bagenzi bawe. Aho umuntu umwe atagera kure, itsinda ryo rigerayo vuba.
Continuous learning (kwiga buri gihe): Gushaka ubumenyi bushya, waba ujya mu mahugurwa cyangwa wiga ku giti cyawe.
Punctuality (kuza ku gihe):Kuzira igihe ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko uri umukozi wizewe.
2. Gushyira Intego zo Gukura mu Kazi (Career Growth Plan)
Kugira akazi ni byiza, ariko kugira intego mu kazi ni byo bituma ugira iterambere ry'igihe kirekire:Intego z'igihe gito:ibyo ushaka kugeraho mu mezi make (nko kumenya no kwiga neza inshingano zawe nshya).
Intego z'igihe kirekire:aho ushaka kugera mu myaka 3-5 iri imbere (nko kuzigamira gutangira business yawe cyangwa kugira skill yihariye).
Action plan: andika ingamba zigaragara zizagufasha kugera kuri izo ntego (amahugurwa, gukorana na mentors, kwagura network).
3. Uko Usaba Promotion cyangwa Kongererwa umushahara(Salary Raise) Mu Buryo Bwa Professional
Promotion cyangwa kongerwa umushahara ntibikenerwa mu magambo gusa, bisaba kuba ufite ibyo werekana:
a. Tangira wubaka ibikorwa: mbere na mbere Erekana ko wungura ikigo ukizamurira agaciro kadasanzwe.
b. Cunga neza igihe gikwiye:Si buri gihe cyose kibereye gusaba kongezwa. Hitamo igihe ubona wagaragaje umusaruro ugaragara.
c. Vuga mu buryo bwa professional:Saba uvuga ku byo wakoze, ibyo wagezeho, n'uko ibyo byafashije iterambere ry'ikigo.
d. Garagaza ubushake bwo gukomeza gukura:Umuyobozi(Manager) akunda kumva ko utifuza guhera aho uri gusa, ahubwo ushaka no kwagura ubushobozi bwawe.
4. Kwiga Buri Gihe (Continuous Development)
Isi y'umurimo ihora ihinduka, kandi umuntu uhorana ubushake bwo kwiga ni we uhora afite amahirwe menshi:Amahugurwa:Jya uyitabira uko ashoboka, yaba ayo mu kigo cyangwa hanze.
Self-learning:Shaka ibitabo, ama-video cyangwa amasomo ya online, bijyanye n'umwuga(career) wawe.
Kwigira ku bandi:Shaka mentors cyangwa bagenzi bawe bafite ubumenyi kurusha wowe.
Career Growth Checklist:
Ibi ujye uzirikana urebe ko wabigezeho, bizakwereka niba uri gukura:1. Nubahiriza igihe n'inshingano zanjye buri munsi.
2. Nkorana neza na bagenzi banjye kandi ngashyigikira itsinda.
3. Nshyiraho intego z'igihe gito n'igihe kirekire mu kazi.
4. Nshaka amahugurwa cyangwa amasomo nshya buri gihe.
5. Nshaka uburyo bwo kugaragaza umusaruro wanjye kugira ngo menyeshe abayobozi agaciro nongeraho.
6. Ntegura uburyo bwo gusaba promotion cyangwa salary raise mu buryo bwubaka.
Inama y'ingenzi
Kugumana akazi si uguhagarara aho ugeze gusa, ahubwo ni ugukomeza kwiyungura ubumenyi, kubaka isura yawe nk'umukozi w'inyangamugayo, no gutegura neza iterambere ryawe ry'umwuga(Yaba career cg Future plan).