Igisubizo kiri mu ikosa rito rimwe gusa abantu bakora buri munsi: "Kugira gahunda mu mutwe gusa ntibayishyire ku mpapuro cyangwa mu bikorwa."
Uti nabigenza gute???
1. Kwandika bike ni intambwe nini
Iyo ubyutse ugafata umwanya muto ukandika ibintu 3 wifuza kugeraho uwo munsi, uba uha ubwonko bwawe icyerekezo. Abadafata iyo minota 5, usanga umunsi wose bawumara mu kavuyo no gukora ibyo babonye byose. Nawe ndabizi waba umuhamya wabyo.
2. Ikosa rito rifite ingaruka nini
Iyo ugize gahunda mu mutwe gusa, izimira mu bindi bitekerezo byinshi. Ariko iyo uyanditse: Ibirimo akamaro kurusha ibindi nibyo uheraho, Umunsi urangira uzi aho ugeze, Bituma wumva hari intambwe wagezeho, nubwo yaba nto.
3. Impamvu bidindiza inzozi
Kuba udafite gahunda igaragara ni cyo gituma buri munsi uza, ukagenda ntakintu ugusigiye. Imyaka irashira, ariko ntihabe hari ikintu cyahindutse mu buzima bwawe.
4. Uko wabikosora nonaha
Fata ikaye cyangwa phone yawe buri gitondo, wandike ibintu 3 gusa by'ingenzi urakora uwo munsi, bifite icyo birongera kuri wowe. Genda ubyuzuza buhoro buhoro, ntukore byose icyarimwe.
Iyo urangije byose wabikoze neza, urabyishimira kandi bikwereka ko uri gutera intambwe nubwo yaba nto uko bwije bugacya.
"Ubutumwa bw'ingenzi: Ikosa rito ryo kutagira gahunda yanditse rikubuza kugera ku byo wifuza buri munsi. Ariko ukoresheje iminota 5 buri gitondo, ushobora guhindura inzira yose y'ubuzima bwawe." Urumva ushaka gufata amahugurwa kubuntu yatuma ukomeza kwaguka mubwenge? iyandikishe HANO
Izi nama nuzikurikiza uzagira ubuzima bwiza, bwishimye, bufite intego Kandi bunazamuka mu iterambere(Financially). Urashoboye, uratekereza, uzi gufata umwanzuro, ngaho hesha agaciro ubuzima bwawe. IMBERE HEZA HARI MUBIGANZA BYAWE!!!