Wigeze wumva wacitse intege mu kazi cyangwa ukaba utishimye n'iyo waba wageze ku ntego zawe? Ibyo si wowe wenyine bibaho. Kwita kubuzima bwawe bw'imitekerereze bikora cyane ku iterambere ryawe. Uyu munsi turarebera hamwe uko kwita ku buzima bwo mu mutwe bishobora kugufasha gukora neza mukazi no gutera imbere muri career yawe.
Ibibazo byagaragaye mu Rwanda
Dore ubushakashatsi icyo buvuga kubakozi bakorera mu Rwanda:
- RBC yasanze 30% by'abakozi birukanwa ku kazi, naho 63% by'abo basiba akazi, biba bifitanye isano n'ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe. ibi tubikesha Rwanda Dispatching.
- Urwego Stress iriho: Ubushakashatsi bwakozwe muri 2023 na mHub Africa bwerekanye ko 25.2% by'abakozi bafite stress yo kurwego rwo hejuru, naho 8.9% bo yarabarenze.
- Ibitekerezo byo kwiyahura: Ibyerekeranye n'ubushakashatsi bwakozwe muri raporo ya RBC yo mu 2024 bwerekanye ko 24% by'abakozi batekereje kwiyahura, aho iyi mibare yazamutse igera kuri 32% mu mashyirahamwe afite abakozi barenga 100.
- Kwanga kuvuga: Abakozi benshi bafite ibibazo byo mu mutwe babiterwa nuko batinya kuvuga kubibazo byabo bafite mukazi.
Stress yabaye ikibazo gikomeye gikomeye cyane, dore ko n'isi itoroheye abantu, aho ubuzima buremereye cyane kandi buri wese akaba ari nyamwigendaho. uko byamera kose tugomba kwita kubuzima bwo mumutwe. Dore bimwe mubyakorwa ngo tugabanye umubare w'abapfa bitewe no guhangayika.
Icyo twakora muguhangana na Stress
Impinduka zishobora gukorwa mu kazi, mubigo bya Leta ndetse niby'abikorera.
- Gushyiraho gahunda zo kwita ku buzima bwo mu mutwe: Meditation, workshops, cyangwa sessions z'ubujyanama.
- Gushyiraho imipaka(boundaries): Gutandukanya akazi n'ubuzima bwite no kugira igihe cyo kuruhuka.
- Time management & continuous learning: Gutegura gahunda y'umunsi neza no kwiga skills nshya bituma stress igabanuka kandi umusaruro w'abakozi(productivity) ikazamuka.
- Gushyigikira abakozi bafite ibibazo byo mumutwe: binyuze mu Kuganira, gufasha, no kubaha support muri career yabo.
Ibyo Abakozi Bagomba Kwitaho
- Kwiga uburyo bwo guhangana na stress (deep breathing, exercises).
- Gushyira mu bikorwa gahunda zo kwita kubuzima bwo mu mutwe; nka siporo, ibyokurya bifasha ubwonko, n'ibindi.
- Gufasha abandi bafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe.
ICYO KUZIRIKANA
Kwita ku buzima bwo mu mutwe ni igishoro mu mwuga(career) cg iterambere rawe. Tangira na none: fata iminota 10 yo kuruhuka, utegure gahunda y' akazi kawe neza, kandi wige uburyo bwo guhangana na stress. Ibi bizagufasha gukora neza no gutera imbere muri career yawe.